Mubuzima bwe, gukunda umuziki,byatumye yiyigisha byinshi mubyerekeye
umuziki, mumakorali atandukanye: Korali ya Rubavu,
Korali nkuru (St Joseph) ya Paruwasi Stella Maris, Korali ya Kigali, Pastor Bonus
(ya KIST-KHI), Choeur International na Korali ya Katedrali ya Changsha (Hunan-China).
Andi makorali yafatanyije nayo ni Korali Y'abanyamutima ya Paruwasi ya Ste famille,
Korali iririmba mugitondo kuri katedrali ya Mutagatifu Mikayire, Korali ya Mutagatifu
Emanweli y'i Gikondo ( hari n'izindi amazina yibagiranye- Hahahahh).
|
Yayoboye impuzamakorali ya Pauwasi ya Katedrali ya Saint Michel (2005-2006)
Umuziki we muri ayo makorali waranzwe no kuririmba, kwigisha indirimbo,
gucuranga, kuyobora indirimbo no guhimba.
Mu buzima busanzwe, yize imibare n'ubugenge, amashanyarazi manini n'amato, itumanaho n'ubukanishi.
Ubu ariga ibyuma kabuhariwe mu kubara muri Kaminuza ya Zhong Nan Da Xue mu bushinwa.
Akunda abantu batera igipara, batebya... koga, pingipongo, na ka futu nitwo dukino akunda.
|